Mu Murenge wa Tare hatashwe Ikigo cy’Ishuri gishya
Ku wa 25 Mutarama, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri ari hamwe n'Umuyobozi Uhagarariye Margrit Fuchs Foundation mu Rwanda n'Umuyobozi wa Bureau Social de Développement batashye ku mugaragaro ishuri rya EP Kimina mu Murenge wa Tare ryubatswe ku bufatanye bw'Akarere na Margrit Fuchs binyuze muri Bureau Social.
Iri shuri rifite abana 559, ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa, abanyeshhuri bose bahawe imyambaro y'ishuri.
Nk’andi mashuri yose, iki kigo cyuzuye mu mpera z'umwaka ushize gifite ubwiherero bw’abanyeshuri, ibiro by'umuyobozi w'ishuri, icyumba cy'abarimu, ibikoresho by'igikoni n'ibyo abana bazajya bariraho.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yashimye abafatanyabikorwa ku bwo gufatanya na Leta kwegereza amashuri aho abantu batuye bigatuma abana badakora urugendo rurerure bajya kwiga.
Yavuze ko iyo abana bakora urugendo rurerure bajya ku ishuri bituma batiga neza. Yakanguriye abanyeshuri gukunda kwiga no gusubiramo amasomo mu rugo.
Umuyobozi w'Akarere kandi yasabye ababyeyi gushishikariza abana kwitabira ishuri, abibutsa no gutanga umusanzu wabo ku ifunguro ry'abana.