MUGANO- ABABYEYI BARISHIMIRA KO SERIVISI ZO KUBYARA BASIGAYE BAZIBONERA HAFI NYUMA YO KUBAKIRWA INZU Y’ABABYEYI ‘MATERNITÉ’

Ababyeyi bo mu Murenge wa Mugano, barishimira ko basigaye babonera serivisi zo kubyara hafi nyuma y’uko inzu y’ababyeyi ijyanye n’igihe yubatswe mu Kigo Nderabuzima cya Mugano itangiye gukora.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, ni bwo mu Kigo Nderabuzima cya Mugano huzuye inzu y’ababyeyi.

Iyi nyubako yakemuye ikibazo cy’ingendo ndende ku bagore batwite, igabanya ubucucike ku babyeyi basaba serivisi zo kubyara.

Yagabanyije kandi impfu z’ababyeyi n’abana.

Umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mugano aragira ati: “Mbere iyo twazaga kubyara bikaba ngombwa ko bagufa Transfert (bakohereza) ku Bitaro bya Kaduha, hari n’igihe wageragayo bitewe n’urugendo rurerure n’umuhanda utameze neza. None ubu turishimye ko mwatuzaniye iyi nzu y’ababyeyi igezweho. Rwose turashima Umukuru w’igihigu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame watugejejeho ibi byiza.”

Inzu y’ababyeyi yubatswe mu Kigo Nderabuzima cya Mugano, yuzuye arenga miliyoni 440 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki Kigo Nderabuzima gifasha abaturage 22,514 bo mu Murenge wa Mugano n’abandi bo mu Mirenge bihana imbibi ari yo Kaduha, Mushubi, Musange mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Ruganda wo mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Inzu y'ababyeyi nk'iyi ya Mugano, yubatswe kandi mu Kigo Nderabuzima cya Nyamagabe.