MUGANO- HIZIHIJWE KWIBOHORA KU NSHURO YA 31 HATAHWA INZU Y’ABABYEYI IJYANYE N’IGIHE
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31 byabereye mu Murenge wa Mugano, hatashywe inzu y’ababyeyi yubatswe mu Kigo Nderabuzima cya Mugano ijyanye n'icyerekezo.
Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2025, u Rwanda riwizihije ku nshuro ya 31 umunsi mukuru wo kwibohora.
Ku rwego rw’Akarere, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Mugano.
Ibi birori kandi byahujwe no gutaha inzu y’ababyeyi yuzuye mu Kigo Nderabuzima cya Mugano.
Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yabwiye abaturage ba Mugano ko igisobanuro nyamukuru cy'uyu munsi mukuru wo kwibohora ari uko ubuzima bw'abanyarwanda bwahindutse bugana mu iterambere.
Yagize ati:"Imyaka 31 irashize ineza iganje mu Banyarwanda. Imyaka 35 irashize Ingabo zari iza RPA- Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora Igihugu. Nubwo zaje gukomwa mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zararutsinze. Ubu Abanyarwanda babayeho neza.
Iyi nzu y'ababyeyi twatashye hano i Mugano, isobanuye byinshi mu kwibohora.
Ubuzima bw'umubyeyi n'umwana buzajya bukurikiranwa kuva umubyeyi agisama.
Umutekano, ubutabera, iterambere n'ibindi Igihugu cyagezeho, na byo ni igisobanuro nyacyo cyo kwibohora."
Ababyeyi bo mu Murenge wa Mugano bavuga ko iyo bajyaga kubyara byabagoraga, bitewe nuko babyariraga ku Bitaro by’Akarere bya Kaduha, rimwe na rimwe bakaba babyariraga mu nzira bitewe nuko harimo urugendo rurerure kuva ku Kigo Nderabuzima cya Mugano ubijyaho.