«MUGOMBA GUSHYIRA IMBARAGA MU KWICUNGIRA UMUTEKANO MUKORA AMARONDO» GUVERINERI W'INTARA Y'AMAJYEPFO

Mugomba gushyira imbaraga mu gukora amarondo kandi muzi agaciro kayo aho akorwa neza kuko amarond niyo adufasha gokemeza kwirindira umutekano.

Ubwo ni ubutumwa bwa Guverineri w’intara y’amajyepfo CG Gasana Emmanuel mu nama y’mutekano yamuhuje  n’abakuru b’imidugudu, abayobozi b’utugari abayobozi b’imirenge yose ikora ku ishyamba rya Nyungwe mu karere ka Nyamagabe ni ukuvuga umurenge wa Buruhukiro, Gatare, Nkomane, Kitabi na Uwinkingi.

Iyo nama yari igamije kwiga k’umutekano no kuganira ku iterambere rimaze kugerwaho n’ingamba zafatwa ngo rikomeze kwihuta yateranye kuwa 09 Ukawakira 2019 yahuje guverineri n’inzego z’umutekano hamwe n’abayobozi batandukanye bakorera mu mirenge itanu ikora kuri parike ya Nyungwe yo mu karere ka Nyamagabe.

Uhagarariye urwego rwa Police mu Ntara y’Amajyepfo yagaragaje ko kugirango umutekano ugerweho buri wese aba agomba kubigiramo uruhare. Ariko yashimiye cyane uruhare abaturage batuye muri iyo mirenge bagaragaje mu guhangana n’umwanzi wari wihishe mu ishyamba rya Nyungwe.

yagize ati: «kugirango umutekano ugerweho ni uko buri wese awugiramo uruhare akawicungira ku giti cye akanawucungira mugenzi we. tubashimiye ko mwakomye umwanzi imbere mukadufasha kubona amakuru nimurusheho rero mukaze amarondo kandi mumenye abinjiye n’abasohotse mu mudugudu umunsi k’uwundi.        

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abo bayobozi gukaza amarondo kugirango bagire uruhare mu kwicungira umutekano kuko ariwo nshingiro ry’ibindi bikorwa byose biteza imbere umuturage.

Guverineri yagize ati: « amarondo nicyo kintu kigomba gukorwa kandi muzi agaciro k’amarondo munazi icyo yafashije hirya no hino aho akorwa uko bikwiye. Rero mujyane umuhigo ugira uti amarondo akorwe uko bikwiye kandi tugomba gufatanya mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Guverineri kandi yasabye abo bayobozi kumenya no kubahiriza politike ya Leta aho yagaragaje  ko kubahiriza politike ya Leta bisaba ko uyimenya ukanayimenyekanisha mu bandi kandi ugakurikirana niba ishyirwa mu bikorwa nkuko bisabwa.

Mu ijambo rye kandi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yibukie abo bayobozi ko bagomba kubumbatira umutekano n’ubumwe bw’Abanyarwanda akaba yarasabye ko tugomba kurinda ingangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda kubera ko izo ndagagacir na kirazira arizo zituma tumenya abo turi bo bityo bikaba ari ngombwa gukomeza kwimakaza izo ndagagaciro kugirango dushobore kuguma gutera imbere.

Agana k’umusozo Guverineri yakanguriye buri wese kugira uruhare mu kurinda no kwirinda amacakubiri, amakimbirane n’akarengane  kubera ko ibyo bisenya igihugu. 

Guverineri yagize ati «amacakubiri, amakimbirane n’akarengane ibyo bintu mubifate mubyirinde munabirinde n’abandi kuko ntacyo bimaze kubumbatira ubumwe ndetse n’umutekano wacu bigomba kuba aricyo cyerekezo cyacu» 

Muri urwo ruzinduko kandi Guverineri w’intara hamwe n’abahagarariye inzego z’umuteano basuye ibikorwa by’ubukungun bikorerwa muri uyu Murenge wa Buruhukiro byiganjemo ubuhinzi bw’ibirayi bizwi nka Kinigi, ingano, ibishyimbo, amashaza n’ubuhinzi bw’icyayi hamwe n’ibikorwa by’ubukorokori ndetse n’ubworozi bw’inka.