Muri Diocese Gatolika ya Gikongoro hibutswe abapadiri n’abihayimana bazize jenoside
Ku wa 13 Gicurasi 2023, muri Diocese Gatolika ya Gikongoro habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abapadiri, abihayimana n’abakristu bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diocese Gatolika ya Gikongoro, Célestin Hakizimana cyitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Thaddée Habimana, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi.
Muri iki gikorwa hagarutswe ku mateka yaranze abapadiri n’abihayimana bakomokaga muri Diocese ya Gikongoro bazize jenoside yakorewe abatutsi havugwa urukundo n’ubwitange byabaranze mu muhamagaro wabo.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yavuze ko yahumurije abarokotse jenoside yakorewe abatutsi avuga ko jenoside itazongera ukundi mu Rwanda.
Yavuze ko amateka ya jenoside yakorewe abatutsi muri Diocese ya Gikongoro agaragaza umugambi mubisha abicanyi bari bafite kugeza aho bica abapadiri babatoza ubukristu, indangagaciro z’ubugwaneza n’impuhwe ariko bo babirengaho barabica bitewe na politili mbi yari yarimakaje urwango mu Banyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere yasabye ababyeyi n’abarezi kwigisha abakiri bato amateka y’ukuri no kubakangurira kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside .
Yagize ati “Turasaba ababyeyi, abebyeyi, abayobozi, abakristu n’abaturage bose muri rusange kwigisha urubyiruko isano y’ubunyarwanda bakanga kandi bakitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside, ipfobya no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi”
“Turabasaba kandi gushishikariza urubyiruko kwita ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi bibanda ku gusura no gufata neza inzibutso n’ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi. Icyizere cy’u Rwanda gishingiye ku rubyiruko rutarangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside”.
Umuyobozi w’Akarere yashimiye Diocese Gikongoro yashyizeho umunsi wihariye wo kwibuka no gusabira abapadiri, abihayimana n’abakristu bazize jenoside yakorewe abatutsi.
Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi yagize ingaruka ku Gihugu no kuri Kiliziya kuko by'umwihariko Diocese ya Gikongoro yasigaranye abapadiri bake cyane nyuma ya jenoside.
Yagize ati "Igihugu cyabuze abakuru, umuryango wabuze abakuru uba umuryango wirera kandi kwirera ntibishoboka".
Igikorwa cyo kwibuka abapadiri, abayihayimana n'abakristu cyaberaga kuri Diocese Gatolika ya Gikongoro cyasojwe hunamirwa, hanashyirwa indabo ku mva iruhukiyemo abapadiri batatu bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.