MUSANGE: ABATURAGE BISHIMIYE IKIRARO CYO MU KIRERE KIBAHUZA N’AKARERE KA KARONGI
Ni ikiraro cyatashywe ku wa 16 Gicurasi 2025, kikaba cyarubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Nyamagabe na Bridges to Prosperity.
Mu itahwa ryacyo, abaturage bavuze ko ubu bazajya babona uko bakora ibikorwa byiganjemo ubuhahirane n’ubucuruzi na bagenzi babo bo mu Karere ka Karongi, kuko mbere bagorwaga no kwambuka umugezi wa Mbirurume cyane mu gihe cy’itumba.
Mukarugomwa Agnes ukora ibikorwa by’ubuhinzi yagize ati “ Nagorwaga no kujya kurema isoko ryo hakurya muri Karongi kuko mu mvura uyu mugezi wa Mbirurume wuzuraga ariko ubu urabona ko ntaho twahurira n’amazi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musange, SEBINTU Jean de Dieu yasabye abaturage kubyaza umusaruro iki kiraro cyo mu kirere bubakiwe.
Ati: “Iki kiraro gitume ibikorwa byacu bikomeza kwihuta cyane duhahirana n’abagenzi bacu bo mu Ntara y’Uburengerazuba.”
Yasabye abaturage kuzakibungabunga, ashimira n’umufatanyabikorwa Bridges to Prosperity wagize uruhare mu iyubakwa ryacyo.