Musange hatangijwe umushinga ugiye kunganira iterambere ry’abaturage

Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand ari hamwe n’abakozi ba Give Directly.

Uyu mushinga uzagera ku ngo zose z’uyu Murenge uzatanga amafaranga arenga ibihumbi Magana inani (800,000frw) aho abaturage uzageraho bazayahabwa mu byiciro bibiri.

Mu muhango wo kumenyesha abaturage uyu mushinga, abakozi ba Give Directly basobanuye ibigenderwaho kugira ngo umuryango ubashe guhabwa amafaranga, harimo kuba ari umuryango usanzwe utuye, kuba utabana mu makimbirane n’ibindi.

Abaturage basabwe kwirinda ababashuka babaka ruswa kugira ngo babandike muri uyu mushinga kuko abakozi ba Give Directly aribo bazasura ingo bakiyandikira abaturage.

Ntwali Cedrick, Umukozi wa Give Directly avuga ko aho uyu mushiga ukoreye abaturage babasha kwiteza imbere bagura amatungo ndetse bakavugurura n’amazu yabo.

Yavuze ko bakurikirana imikoreshereze y’aya mafaranga kugira ngo abaturage abagirire akamaro bakora ibibateza imbere.

Yagize ati “Twifuza ko batangira bagakora igenamigambi ry’inkunga bazabona, niba ari umugabo n’umugore bakicara bagatekereza ngo turashaka kugana he, nyuma y’ikiganiro tugirana tubashishikariza kwiteza imbere nabo tuba tugira ngo batangire batekereze koko ni ibihe bintu by’ingenzi dushaka gukoresha inkunga yacu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yasabye abaturage kuguma mu rugamba rw’iterambere nyuma yo kubona aya mafaranga.

Yagize ati “Turasaba abaturage kuguma mu rugamba rw’iterambere. Ubundi i Nyamagabe tujya tuvuga y’uko turi urugero rw’ibishoboka mu rugamba rw’iterambere, bamenyeko iterambere tuvuga atari iterambere ryo mu kabari, ni iterambere ryo mu kazi kabo ka buri munsi, nicyo tubasaba”.

Nyuma yo gusobanurira uyu mushinga abaturage, abakozi ba Give Directly bagiye gutangira kugenda mu ngo bakusanya amakuru azagenderwaho bahitamo abazahabwa amafaranga.