MUSANGE-HATANGIRIJWE IBIKORWA BYO KWIBUKA KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Kuri uyu wa 07 Mata 2024, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Madame Clotilde UWAMAHORO, Umuyobozi w'Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo Maj. General Vincent GATAMA, n’abandi Bayobozi mu Nzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Musange, mu gikorwa cyo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere.

Muri uyu muhango hashyizwe indabo mu mugezi wa Mwogo mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajugunywe muri uyu mugezi. Hunamiwe kandi imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 26 iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Musange. Gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo mu Karere, byahuriranye no gutaha Urwibutso rwa Jenoside rwa Musange nyuma yo kuvugururwa.

Abafite ababo baruhukiye muri uru Rwibutso bashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwumvise icyifuzo cyabo cyo kuruvugurura kandi bigashyirwa mu bikorwa.

Nyuma yo kwifatanya n'abaturage b'Umurenge wa Musange mu gikorwa cyo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba Bayobozi bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gasaka n’inshuti zabo, mu gikorwa cyo gucana Urumuri rw'Icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.