Musange: Hizihijwe umunsi w’abageze mu zabukuru

Ku wa 04/10/2022, mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Musange hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bageze mu zabukuru aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Abageze mu zabukuru, Isôoko tuvomaho”.

Uyu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ushinzwe Imibereho Myiza, Mme Ingabire Assoumpta ari hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice; Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere; Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza; umwe mu bagize Inama Ngishwanama z’Inararibonye Rucagu Boniface ndetse n’abandi bayobozi.

Muri uyu muhango, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko Igihugu gitekereza ku bantu bageze mu zabukuru kandi hari politiki ishyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Turabifuriza ko bagira amasaziro meza nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi ibivuga tuzirikana uruhare rwabo mu kubaka umuryango, kubaka Igihugu, guteza imbere umuco kandi n’ubu baracyarugira, rero turabifuriza ko nabo bakomeza bagasazana ishema n’agaciro”.

Yasabye abakiri bato bafite abageze mu zabukuru bafite imbaraga nke kandi batishoboye kubitaho babaha umwanya bakanabafasha kuko ari inshingano y’umwana kwita ku mubyeyi we nk’uko ari inshingano y’umubyeyi kwita ku mwana iyo abyaye.

Umuyobozi w’Akarere yavuze kwizihiza uyu munsi bigomba kujya bigira icyo bisigira urubyiruko n’abandi bakiri bato nk’inyigisho n’urugero rwiza rwo gukurikiza mu buzima bwa buri munsi,

Yagize ati “Twese tugaha agaciro umusanzu wabo haba mu bikorwa bakoze, ibyo bagikora n’inama zuje ubunararibonye zituma abato babigiraho imico myiza, gukora neza, kubaka umuco w’ubusabane n’amahoro bigamije iterambere”.

Muri uyu muhango hahembwe abageze mu zabukuru bahize abandi muri gahunda zitandukanye zirimo gusigasira umuco, kubahiriza gahunda za Leta, kurwanya no gukumira amakimbirane mu muryango n’ibindi.

Muri uyu muhango, Umunyamabanga wa Leta yasuye imiryango ibiri y’abageze mu zabukuru bahawe amafaranga binyuze muri Give Directly aho ubu babashije kuvugurura inzu zabo, bagura amatungo bakora n’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’imiryango yabo.

Abageze mu zabukuru batanu kandi borojwe inka muri gahunda ya Girinka.