MUSANGE- KUHIRA INANASI MU GIHE CY’IZUBA BYATUMYE UMUSARURO WAZO WIKUBA 2

Abahinzi b’inanasi basaga 180 bo mu Murenge wa Musange bibumbiye muri Koperative Indashyikirwa Masagara bavuga ko kuva aho batangiriye kuhira bakoresheje uburyo bugezweho byatumye umusaruro w'izo mbuto wikuba inshuro zirenga ebyiri. 

Aba bahinzi bahinga inanasi ku buso bwa hegitari 4.5 bavuga ko ikoranabuhanga bakoresha ryo kuhira hakoreshejwe imirasire y'izuba ikoresha imashini zitanga amazi mu mirima by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi bahawe kuri nkunganire ya Leta mu mwaka wa 2023, ari ryo ryabaye imbarutso yo kuba umusaruro wazo warikubye inshuro zirenze 2 umusaruro.

‎Mu birometero bike uvuye aho iyo Koperative ihingira niho NTEZIRYIMANA Vedaste, ni umuhinzi w’inanasi wikorera gu giti cye, ahinga inanasi ku buso bwa hegitari 3.5.

Nawe akoresha ikoranabuhanga rizamura amazi mu kibaya riyagesa i musozi mu mirima ye, kubera kuhira nawe ahamya ko umusaruro wiyongereye kubera kuhira.

Ati: “Urabona ubu ni mu zuba. Reba izi nanasi ukuntu zimeze. Ntabwo wamenya ko imvura yacitse. Iyo wuhira ukoresha ikoranabuhanga umusaruro uriyongera.”

Nubwo abahinzi bavuga ko ‎umusaruro w’inanasi wiyongereye, bifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kuwubonera isoko.

‎ Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA, avuga ko muri aka gace hari kubakwa uruganda ruzongerera agaciro inanasi zera i Musange.

Ati: “Uru ruganda ruzajya rugura umusaruro w’inanasi ruwuvanemo umutobe abantu banywa, ariko ruatange imirimo ku barwegereye.”

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda rutunganya rukanongerera agaciro umusaruro w’inanasi ruzuzura mu kwezi kwa 8.