MUSANGE- UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABAHINZI B’URUTOKI KURUVUGURURA MU RWEGO RWO KONGERA UMUSARURO
Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2025, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yatangirije mu Murenge wa Musange, ubukangurambaga bwo kuvugurura ubuhinzi bw'urutoki mu rwego rwo kongera umusaruro warwo by'umwihariko uw'ibitoki biribwa.
Umurenge wa Musange ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyamagabe ikorerwamo ubuhinzi bw’urutoki ku bwinshi.
Gusa ahenshi muri uyu Murenge ubu buhinzi ntibukorwa mu buryo bwa kijyambere ku buryo bigira uruhare mu kudatanga umusaruro.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’Akarere bwihaye gahunda yo gukora ubukangurambaga bwo kuruvugurura.
Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Musange ariko bukaba buzakomereza no mu yindi Mirenge irimo Mbazi, Cyanika, Mugano, Kaduha, Kibumbwe na Mbazi.
Ubwo yatangizaga ubu bukangurambaga, Meya NIYOMWUNGERI yasabye abahinzi b’urutoki kuruvugurura mu rwego rwo kongera umusaruro kandi bakibanda ku bitoki biribwa.
Abitabiriye ubu bukangurambaga basuye umuhinzi w'urutoki ntangarugero witwa MUNYANDAMUTSA utuye akanakorera ibikorwa by'ubuhinzi mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Jenda.