MUSEBEYA: UMUYOBOZI W’AKARERE YASHIMIYE ABAKURU B’IMIDUGUDU N’ABATURAGE BAGIZE URUHARE MU ISHYIRWA MU BIKORWA RY’AGASHYA KA “MBIKORE NANJYE BIROROSHYE”
Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI ari kumwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere Lt Colonel John AGABA yayoboye Inteko y'Abaturage mu Murenge wa Musebeya yanahembewemo Abakuru b’Imidugugu bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’agashya kiswe “Mbikore Nanjye Biroroshye”.
Meya NIYOMWUNGERI yasabye abaturage b’uyu Murenge kugira umuco wo gukora cyane bihatira gukora amasaha menshi no guhuza ubutaka kandi bakabuhingaho igihingwa cyatoranyijwe mu rwego rwo kongera umusaruro. Yabasabye kandi kwirinda no kurwanya amakimbirane mu miryango, ubuzererezi, ubuharike n'ubushoreke. Yabibukije ko mu kwezi kwa Nyakanga hari igikorwa gikomeye ari cyo cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, abasaba kukitegura neza bareba ko bari kuri lisiti y’itora no kwihutira gufata indangamuntu ku batazifite.
Muri iyi Nteko y'Abaturage, Umuyobozi w'Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yaboneyeho n’umwanya wo gushimira Abakuru b'Imidugudu igize Umurenge wa Musebeya na bamwe mu baturage bagize uruhare muri "Mbikore Nanjye Biroroshye". Aka ni agashya Umurenge wa Musebeya wihariye, aho gafasha abaturage mu kuzigama umusanzu w'Ubwisungane mu Kwivuza. Binyuze muri aka gashya, buri muturage yizigamira nibura amafaranga 100 y’u Rwanda buri cyumweru. Aya mafaranga akusanywa n’Abakuru b’Imidugudu, akabikwa mu Umurenge SACCO, umwaka washira abaturage bagatangirwa umusanzu w’Ubwisungane mu Kwivuza.