MUSHUBI: HIBUTSWE ABAGORE N’ABANA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024, mu Murenge wa Mushubi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abagore n’abana biciwe mu Kigo Nderabuzima cya Mushubi.

Bwana Thaddée HABIMANA, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu akaba ari nawe wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yavuze ko kwica abagore n’abana ari ikimenyetso cy’uko umugambi wa Jenoside wari uwo kurimbura Abatutsi. Yagize ati: “Uyu munsi, turibuka umwihariko wa hano kuko hiciwe abagore n’abana benshi. Abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso cy’uko umugambi wa Jenoside wari uwo kurimbura Abatutsi. Abagore babyara, bagaheka, bakarera kandi barerera u Rwanda, bamye ari abo kurindwa ikibi cyose ariko cyane cyane urupfu.

Abana barimo abaziranenge biganjemo impinja, ibitambambuga, abanyeshuri, ingimbi n’abangavu nabo babaga ari icyizere cy’amaboko y’u Rwanda, bakarindwa ikibi cyose. Nyamara bose bishwe nta mbabazi, bicwa batazi icyo bazira. Turabibuka, tubasubiza icyubahiro bambuwe kandi turakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”. Kwica abana ni igisobanuro cy’ubukana bw’inyigisho mbi, zari zarahawe abantu mu itegurwa rya Jenoside. Aya mateka aduha umukoro wo kwigisha birenze urukundo mu bantu”. Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Mushubi, cyasojwe no kunamira imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga ibihumbi 14 iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mushubi no gushyira indabo ku kimenyetso cy'ahiciwe abagore n'abana ku matariki ya 19 na 20 Gicurasi 1994 giherereye mu Kigo Nderabuzima cya Mushubi.