NISR Yasuye Akarere Isuzuma Imihigo n’Imicungire y’Ibikorwaremezo
Ku wa 16 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano, bakiriye itsinda ry’abakozi Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) riyobowe na Bwana Kamanzi Shingiro Jean Philbert.
Iri tsinda ryari rije mu gikorwa cyo gusuzuma uko imihigo y’Akarere yeshejwe mu bihembwe bibiri bya mbere by’umwaka wa 2025-2026. Nyuma yo kugaragarizwa uko iyo mihigo yashyizwe mu bikorwa, hakurikiyeho gusuzuma inyandiko zose ziyijyanyeho kugira ngo harebwe ko ihuzwa n’ibikorwa byagezweho.
Guhera ku wa 17 kugeza ku wa 18 Gashyantare 2026, abakozi ba NISR bigabanyijemo amatsinda atatu, basura ibikorwa bitandukanye mu mirenge inyuranye.
Mu Murenge wa Mushubi, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA yaherekeje itsinda ryasuzumye imihigo n’ibikorwaremezo byubatswe mu mwaka wa 2019-2020, hagamijwe kureba niba bicunzwe neza kandi bigifite akamaro ku baturage. Muri uwo murenge hasuwe Ikiraro cyo mu Kirere cya Kitikirema–Mushubi.
Mu Mirenge ya Musange, Kaduha na Mugano, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA yaherekeje irindi tsinda rya NISR ryakoze isuzuma nk’iryo, basura ibikorwa birimo IDP Model Village ya Kaduha, Umuyoboro w’Amazi wa Mukufi–Mutakara ndetse n’ingurube ziri mu bwishingizi bw’amatungo.
Irindi tsinda ryaherekejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange mu Karere, Madame Marie Scolastique MUYISHIMIRE mu Murenge wa Nkomane, aho basuye Ubwanikiro bw’Ibigori bwa Rwondo buhuriweho n’abaturage bo mu Mirenge ya Gatare, Buruhukiro, Musebeya na Nkomane.
Iki gikorwa cy’isuzuma kigamije kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo rigeze, gusuzuma imicungire y’ibikorwaremezo, no gutanga inama zatuma serivisi zihabwa abaturage zirushaho kunozwa no gutanga umusaruro urambye.