NIYOMUGABO WIGIYE IMYUGA MU IGORORERO ARAKEBURA URUBYIRUKO RUGENZI RWE RUGAYA UBUKE BW'IGISHORO

Niyomugabo Jean Marie Vianney, utuye mu Murenge wa Kamegeri, Akagari ka Cyizi mu Mudugudu wa Cyinyana, arasaba urubyiruko rugenzi rwe kutagaya ubuke bw'igishoro kuko uko cyaba kingana kose kigufasha gutera imbere iyo washyize umutima ku byo ukora.

Niyomugabo avuga ko yakatiwe igifungo cy'imyaka 2 bitewe no gukora ubucuruzi butemewe.

Iki gifungo cyose yakimaze mu Igororero aho yaje kwigira umwuga w'ububaji.

Nyuma ngo yaje gusanga mu buzima bwo hanze bizamugora kubona uko abyaza umusaruro uyu mwuga, yiga n'uwo kudoda inkweto.

 Avuga ko akirangiza igihano yari yahawe, umubyeyi we yamuguririje amafaranga muri VUP agera ku bihumbi ijana yongeraho ibihumbi mirongo itanu yahawe n'umuvandimwe we.

Aya mafaranca ni yo cyo gishoro yatangiriyeho akora inkweto ku buryo ngo akuyemo ayo yashoye n'ayo kumutunga adashobora kujya munsi y'umushahara w'ibihumbi mirongo itandatu ku kwezi.

Ati: "Nagiye mu Igororero rya Nyamagabe, nsanga hari amahirwe urubyiruko ruba rwaracikirije amashuri, mpitamo kwiga ububaji, tubyiga amezi atandatu. Nageze hanze nsanga biragoye kubona igishoro, ariko binyuze mu biganiro nagiranye n'umuryango wanjye, baranyizeye banshakira igishoro aho umubyeyi wanjye yagujije ibihumbi 100 nkajya nishyura make make, na mukuru wanjye ampa ibihumbi 50. Iki ni cyo gishoro natangije kandi iyo nibariye ku kwezi nsanga ninjiza atari munsi y'ibihumbi 60 havuyemo ayo nasohoye yose." 

Niyomugabo avuga ko kuri ubu asigaye afasha urubyiruko rugenzi rwe aho arwigisha umwuga wo gukora inkweto n'ibikapu.

Avuga ko ubu yigisha 5.

Niyomugabo ashima ubuyobozi bw'Igihugu buha amahirwe urubyiruko, agasaba ko rutayapfusha ubusa.

Ati: "Byose mbikesha ubuyobozi bwiza buba bwashyizeho uburyo umuntu ugiye muri Igororero yiga ibizamugirira akamaro mu gihe agiye mu buzima bwo hanze. Ndasaba urubyiruko rugenzi rwanjye kudapfusha ubusa aya mahirwe kandi ntirwumve ko hari igishoro gito kibaho.

Niyomugabo avuga ko kuri ubu akorera ubucuruzi bw'inkoto akora mu Mujyi wa Nyamagabe. Avuga kandi ko azamamaza akoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga by'umwihariko imbuga nkoranyambaga ku buryo hari abazimutuma bitewe nuko bazibonye azamamaza.

Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024-2025, Akarere kamaze gutanga inguzanyo binyuze muri gahunda ya VUP z'amafaranga agera kuri miliyoni 247. Muri aya mafaranga, agera kuri miliyoni 80 yahawe urubyiruko.