NTIMUGOMBA KUVA MU RUGO MUTOGEJE AMENYO- UBUTUMWA BWA MINISITIRI W’UBUZIMA NYUMA Y’UMUGANDA RUSANGE W’UGUSHYINGO 2025
Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2025, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin NSANZIMANA akaba n'Imboni y'Akarere ka Nyamagabe ari kumwe n'itsinda ry'Abadepite ryari riyobowe na Honorable UWIRINGIYIMANA Philbert, bifatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere hamwe n'abaturage b'Umurenge wa Gasaka mu Muganda Rusange usoza ukwezi k'Ugushyingo 2025, asaba abaturage kwita ku isuku y’amenyo. Bateye ibiti banakora isuku mu Mujyi wa Nyamagabe.
Nyuma y'Umuganda, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yijeje Minisitiri w’Ubuzima ko abaturage b'Akarere biteguye gushyira mu bikorwa amabwiriza y'isuku yose yashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda. Yaragize ati: “Turabizeza ko abaturage b’Akarere kacu ka Nyamagabe biteguye gushyira mu bikorwa amabwiriza y’isuku yose yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda.” Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin NSANZIMANA yasabye abaturage b'Akarere ka Nyamagabe kurushaho kwita ku isuku by’umwihariko iy’amenyo. Yaragize ati: "Turabasaba kwita ku isuku yaba iy'aho mutuye, iyo ku mubiri n'iyo mu kanwa. Ntibikwiye ko umuntu ava mu rugo adakarabye cyangwa atogeje amenyo. Umuti n’uburoso by’amenyo ntibihenda.” Yabasabye kandi kwihatira gukora siporo kugira ngo birinde indwara zitandura zirimo diyabeti, umuvuduko w’amaraso n’izindi.