NYAMAGABE: Ababyeyi basabwe kwita ku burere bw’abana
Ku wa 03 Mutarama 2023, mu Karere ka Nyamagabe habaye ibirori byo kwifuriza abana umwaka mushya mwiza wa 2023 maze ababyeyi bakangurirwa kwita ku burere bw’abana no kubitaho kugira ngo bazabashe gukura neza.
Uyu muhango witabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Clothilde Uwamahoro, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Mu butumwa yahaye abitabiriye ibi birori, Umuyobozi w’Akarere Wungirije yacvuze ko mu gihe umwana wese yitaweho yagirira akamaro umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange.
Uyu Muyobozi yabwiye ababyeyi ko iyo umwana akuriye mu muhanda agira ubuzima bubi bityo akaba yahungabanya n’umutekano w’umwana ufite aho kuba maze bikaba byagira ingaruka kuri abo bana bombi.
Umuyobozi yasabye ababyeyi gutekereza k’ubuzima bw’abana bo mu muhanda ababwira ko n’uwo mwana uri mu muhanda yitaweho akajyanwa mu ishuri yaba umwana muzima ndetse akaba n’umuntu ukomeye.
Yagize ati” Twese uko turi aha twaciye mu bwana kandi ntawari uzi ejo hazaza hacu iyo rero tutitabwaho ubu ntituba turi abo turi bo”. Yababwiye ko rero ababyeyi bose bagomba gutekereza kuri abo bana badafite aho kuba n’ubitaho.
Muri uyu muhango kandi hatanzwe impano z’ibikoresho harimo amakaye, inkweto, ibikapu n’ibindi ku bana bakuwe mu muhanda bagasubizwa ku ishuri, abakiri mu muhanda, ndetse n’abana bafite ubumuga.
Umuyobozi yashimiye ababyeyi baje kwifatanya n’abana.