Nyamagabe: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali bahawe mudasobwa
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kitabi kuri uyu wa 11/12/2021, witabirwa na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, abagize inzego z’umutekano n’abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe.
Muri uyu muhango, Minisitiri Gatabazi yibukije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali inshingano zabo z’ibanze arizo gucunga umutekano w’abaturage, kubakemurira ibibazo, kubaha serivise nziza no kubakangurira kwitabira serivise za Leta.
Agaruka kuri izi mudasobwa bahawe, Minisitiri Gatabazi yavuze ko zatanzwe muri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Republika hagamijwe kugira ngo umuturage abone serivise adakoze urugendo.
Yagize ati “Ni computer zizahabwa buri Kagali kose mu Gihugu guhera ku wa mbere. Ni computer zikomeye kandi z’ubwoko bwiza, nta kubwira abaturage ngo umuriro wabuze, network yabuze kuko umutarage aba akeneye serivise”.
Minisitiri yavuze ubu serivisi z’irangamimerere mu Rwanda zisigaye zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ariyo mpamvu aba bayobozi bagiye kuzifashisha bakora ibitagikorerwa mu mpapuro.
Yagize ati“Habanje kuvugururwa itegeko maze ryemerera abayobozi b’Utugali gutanga serivise z’irangamimerere, ntabwo bari bafite ibikoresho bibafasha kwandika mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo ubu umwana uvukiye mu rugo azajya yandikwa n’Akagali n’uwapfuye yandukurwe n’Akagali akoresheje iyi computer”.
Minisitiri Gatabazi yongeyeho ko ibi bizafasha ko umuturage igihe azaba atari aho atuye azajya abona serivise aho ari hose kuko azajya ayihabwa atagombye gukora urugendo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Masagara mu Murenge wa Musange, Gatete Emmanuel avuga ko ubundi bandikaga mu makaye.
Yagize ati “Ubundi twandikaga mu makarine, ariko ubu ngubu icyo bigiye kudufasha bigiye gutuma abaturage bacu tubaha serivise zitandukanye haba mu kurangiza imanza kuko dusigaye tuzirangiza muri system. Tukaba dushima ubuyobozi bw’Igihugu bwatugeneye Computer igikoresho cy’akazi”.
Nyirakanani Esperance, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyamugali mu Murenge wa Gasaka yashimye ko bahawe izi computer kuko umuturage atazongera gusiragira ava ku Kagali ajya ku Murenge.
Yagize ati “N’ubwo ari umuhigo ko ababyeyi bose babyarira kwa muganga ariko bijya bibaho ko hari ubyarira mu rugo kuko umuhigo ntabwo uragerwaho ijana ku ijana, bizadufasha rero gutanga izo serivisi neza”.