Nyamagabe: Abaturage bibukijwe gukomeza kurwanya isuri

Ku wa Gatandatu taliki 26 Ugushyingo 2022, abaturage ba Nyamagabe baramukiye mu muganda rusange usoza ukwezi k'Ugushyingo. Ku rwego rw'Akarere, uyu muganda wabereye mu Murenge wa Kitabi, Akagari ka Kagano ahaciwe imirwanyasuri ku musozi.

Uyu muganda witabiriwe n'Abadepite, Hon. Uwineza Beline, Hon. Mutesi Anitha na Hon. Nyiragwaneza Athanasie. Witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Uwamahoro Clothilde ndetse n'inzego z'umutekano.

Muri uyu muganda, abayobozi n'abaturage baciye imirwanyasuri ku musozi ufite 12ha. Ni mu rwego rwo gufata amazi y'imvura aturuka kuri uyu musozi.

Nyuma y'umuganda, Umuyobozi w'Akarere, yabwiye abaturage ko ari ngombwa gukomeza guca imirwanyasuri mu mirima no guhinga batambika kugirango bagire amaterasi yikora, bizabafasha kwihaza mu biribwa.

Umuyobozi w'Akarere yatanze ubutumwa bwo 'kurwanya ruswa'.

Yibukije ko nta muturage ugomba guhabwa serivisi ari uko abanje kwishyura. Avuga ko serivisi zisaba amafaranga zitangirwa ku rubuga 'Irembo' kandi bishyura bakoresheje ikoranabuhanga.

Mu butumwa bwa Hon. Uwineza Beline yashimye abaturage ba Kitabi bitabiriye umuganda avuga ko ari amahitamo meza yo kwiyubakira Igihugu. Yagarutse ku ngendo Abadepite barimo muri iyi minsi aho basura ibikorwa bitandukanye kandi bakaganira n'abaturage.

Hon. Uwineza Beline yasabye ababyeyi kwita ku muryango, kwita ku burere bw'abana kandi ababyeyi bombi bafatanyije. Yibukije kandi kwirinda ubuharike ahubwo ababyeyi bombi bagakorera urugo bashyize hamwe. Yabasabye kunoza isuku mu ngo, ku mubiri no ku bana.