Nyamagabe: Abaturage bitabiriye siporo rusange

Muri siporo abitabiriye bahereye mu mujyi berekeza i Murambi bakomereza muri Stade Nyagisenyi ahabereye imyitozo ngororamubiri.

Nyuma Umuyobozi w’Akarere yatanze ubutumwa bwagarutse ku kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umunyafurika wizihizwa taliki 16/07 ariko mu Karere ka Nyamagabe ukazizihizwa taliki 15/07 kuko ku italiki 16/07 hateganijwe igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Perefegitura ya Gikongoro. Aha Umuyobozi w’Akarere yasabye urubyiruko kuzirikana ku munsi w’umwana w’umunyafurika batekereza ku iterambere ryabo, barangwa n'indangagaciro zo kumvira no gukorera hamwe.

Umuyobozi w'Akarere kandi yagarutse ku munsi wo kwibohora wizihizwa taliki 04 Nyakanga, yibutsa ko abaturage bagifite urugamba rwo kwibohora ubukene aboneraho kwibutsa urubyiruko by'umwihariko kwitabira gahunda zo kwizigama kuko bizabafasha kwibohora ubukene.

Siporo yakozwe no mu yindi Mirenge y’Akarere ka Nyamagabe