Nyamagabe: Ba mudugudu bahize abandi kwesa umuhigo wa mitiweli bahembwe

Ibi, utu Tugali twabigezeho mu mwaka w’imihigo wa 2020-2021 na 2021-2022 bituma n’Umurenge ubasha kwesa uyu muhigo 100% mbere y’indi.

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes yashimye uruhare rwa buri muyobozi mu kugera kuri uyu muhigo avuga ko bakwiye gukomeza kurangwa n’ishyaka.

Yagize ati “Ndagaruka ku ishyaka ribaranga muri iki gikorwa, biragaragara ko buri wese yatangatanze mu nguni ye nk’abakinnyi b’umupira w’amaguru. Bayobozi b’Utugali ndagira ngo mbashimire by’umwihariko ku muvuduko murimo kuko ikintu mukora mukijyanamo n’umutima wanyu wose mukagikora bishimishije, ni ikintu gikomeye”.

Uyu muyobozi yabwiye abakuru b’Imidugudu na ba Mutwarasibo ko ari indashyikirwa mu byo bakora, abasaba gukomeza umuhate n’urukundo biganisha umuturage ku iterambere.

“Ntabwo twabona ibikombe tubaha, mwebwe mukora akazi karenze akazi, twebwe twabikora kuko tubihemberwa cyangwa ari inshingano zacu za buri munsi ariko mwe mubikora nk’umuhamagaro, urukundo mukunda abaturage n’Igihugu mugatuma tugera ku bikorwa bitandukanye nimwe tubikesha”.

Bangambiki Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Ngiryi yavuze ko kugira ngo Akagali ayoboye kabashe kuba aka mbere mu Karere mu kwesa umuhigo wa mutuelle 100% ari uko babinyujije mu isibo.

Yagize ati “Mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize twakoze ikintu gisa n’ikidasanzwe dufata buri sibo abaturage bagomba kwishyura mutuelle ingo turazimenya, buri mutwarasibo tumuha ifishi iriho umusanzu buri muturage azajya atanga kugeza arangije mutiweli ye. Niba umuryango wishyura 9000frw, twayagabanyije mu mezi umunani twihaye ubwo tukamenya ayo buri kwezi umuturage azajya atanga”.

Sebanani Amri Xavier, Umukuru w’Umudugudu wa Sumba avuga ko afite amasibo 15, afatanyije na ba mutwarasibo bakoreye hamwe biha umuhigo w’uko nta muturage uzasigara mu Mudugudu atishyuye ubwisungane mu kwivuza kandi babigeraho.

Yagize ati “Iyi gahunda yo gukorera mu masibo dufatanyije yaradufashije, iyo twicaye tukajya hamwe tuvuga umuhigo tugiye gukora tugahita tuwesa ako kanya”.

Avuga ko igare yahawe rizamufasha kugera aho byamugoraga kujya n’amaguru kubera ko ayoboye umudugudu munini.

“Umudugudu wanjye ni munini cyane, gukorana na ba mutwarasibo byamvunaga ariko ubu bimbereye byiza cyane kuko ari ukujya ku igare nkamanuka nkabegera tukavugana”.

Uretse ba Mudugudu bahawe amagare, abayobozi b’Utugali bahawe certificates z’ishimwe ndetse n’abafatanyabikorwa bahagarariye abandi mu Murenge bashimirwa uruhare rwabo mu kwesa umuhigo wa Mutuelle.

Muri 2021-2022, Akarere ka Nyamagabe kasoje umwaka abaturage bishyuye mitiweli ku kigero cya 96.28%.