NYAMAGABE- HAGARAGAJWE IBYAKOZWE MU KWEZI KWAHARIWE GUKEMURA IBIBAZO BY’ ABATURAGE
Mu nama yabaye ku wa 23 Kanama 2023 hifashishijwe uburyo bw’ Ikoranabuhanga ikayoborwa na Nyakubahwa Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Madame Alice KAYITESI, Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu mu Karere Thadée HABIMANA yagaragaje akamaro k’ Icyumba Ntangamakuru (Situation Room) mu gukemura ibibazo by’ Abaturage.
Kuva ku wa 18 Nyakanga 2023, Akarere ka Nyamagabe kari mu bukangurambaga bw’ iminsi 40 yahariwe kwakira no gukemura ibibazo by’ Abaturage, aho Amatsinda 3 ayobowe n’ Abagize Komite Nyobozi y’ Akarere asanga Abaturage mu Mirenge akakira ibibazo byabo ndetse akanabiha umurongo.
Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe Bwana Thadée HABIMANA, yavuze ko uretse kuba Amatsinda ayobowe n’ Abagize Komite Nyobozi y’ Akarere asanga abaturage aho batuye akakira ibibazo byabo akabiha umurongo, hari n’ Itsinda riba ryasigaye mu Cyumba Ntaramakuru (Situation Room) kiri ku Biro by’ Akarere rigahuza n’ aba yagiye hirya no hino mu Mirenge, ikibazo kibajijwe ntigihite gihabwa umurongo ako kanya kigahita cyoherezwa ku rwego rugomba kugikemura.