Nyamagabe hakozwe siporo rusange

Iyi Siporo yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand abo mu nzego z’umutekano ndetse n’Ibigo by’amashuri bya ESC Nyamagabe na ES Sumba.

Nyuma ya Siporo abitabiriye bahawe ubutumwa bwagarutse ku kamaro ka siporo ku buzima by’umwihariko kuba siporo ifasha mu kurinda indwara zitandura.

Umuyobozi w’Akarere yibukije ko Ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizeho Siporo nk’iyi mu rwego rwo gushakira abaturage ibyishimo.

Yakanguriye abantu bose kujya bitabira kandi bakayigira umuco.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje yibutsa abanyeshuri kwimenyereza siporo kuko ibafasha gutsinda, ndetse bagakunda n’amasomo bakora imyitozo myinshi mu byo biga.

Uyu muyobozi yibukije abaturage kwitabira ubukangurambaga bwo kuzirika ibisenge hirindwa ko byagurukanwa n’umuyaga, asaba ko bakomeza no kurwanya ibindi bibazo bibangamiye imiryango.

Yagize ati “Kurwanya ibibazo bibangamiye imiryango kwiza ni ukwirinda guteza ibibazo”

Ku bufatanye n’Ibitaro bya Kigeme, nyuma ya siporo abaturage bapimwe indwara zitandura.

Siporo rusange kandi yakozwe no mu yindi Mirenge y'Akarere ka Nyamagabe.