Nyamagabe hakozwe ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha mu rubyiruko
Ku wa 23 Kamena ubu bukangurambaga bwabereye kuri GS Kizi mu Murenge wa Kamegeri maze bwitabirwa n’abanyeshuri n'abarezi bo kuri GS Kizi, GS Rususa, GS Kamegeri na TVET Mwogo.
Ku wa 24 ubu bukangurambaga bwabereye kuri Stade Nyagisenyi maze bwitabirwa n’abanyeshuri n’abarezi ba Ecole des Science Nyamagabe, GS Gikongoro, ES Sumba, GS Mulico na Don Bosco TVET School.
Ubukangurambaga kandi bwitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes ndetse n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bwabereyemo.
Muri ubu bukangurambaga, Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira yagejeje ikiganiro cyagarutse ku gukangurira abitabiriye kwirinda ibyaha yo gusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge no gucuruza abantu by’umwihariko abana.
Nyuma yo kubagezaho ikiganiro, abitabiriye babonye umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bitandukanye kubyo batabashije gusobanukirwa.
Binyuze mu ndirimbo n’imbyino, abanyeshuri kandi batanze ubutumwa bugaruka ku kurengera umwana bamurinda ibyaha bimukorerwa.