Nyamagabe hakozwe umuganda w'urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye

Muri uyu muganda, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwamariya Agnes ndetse n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere bakoreye mu Kagari ka Munyege, mu Murenge wa Uwinkingi aho bafatanyije n’abanyesuri bo muri TTC Mbuga guhoma inzu y'umuturage.

Muri uyu muganda, abanyeshuri bafatanyije n'abayobozi bavomye amazi, bacukura kandi bakata icyondo ndetse bahoma n'inzu.

Aganira n'abanyeshuri ba TTC Mbuga nyuma y'umuganda, Umuyobozi w’Akarere Wungirije yabibukije amahirwe atandukanye ari mu Gihugu urubyiruko rufite mu rwego rwo kubaka ejo heza. Yabibukije ko bakwiye kugira imyitwarire myiza no gukorera ku ntego.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere yashimye imbaraga n'umurava abanyeshuri bagaragaje mu muganda, avuga ko ari urugero rw'ibishoboka mu kubaka Igihugu.