Nyamagabe hamuritswe imbuto nshya z’ibirayi

Izi mbuto nshya esheshatu zatubuwe ku bufatanye bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) n’Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi bw’ibinyabijumba (CIP).

Ni imbuto zagaragaje ko zishobora gutanga umusaruro ushimishije, kwera vuba no kwihanganira indwara n’imihindagurikire y’ikirere ku buryo zitezweho gukemura ikibazo cy’imbuto nziza abahinzi bo muri aka Karere bakeneye.

Izi mbuto zahawe amazina ya Twigire, Ndamira, Icyerekezo, Seka, Jyambere na Gisubizo.

Umuyobozi  Wungurije w’Akarere ka Nyamagabe Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Kabayiza Lambert yashimiye RAB na CIP ko bazanye imbuto nshya y’ibirayi itari iyo kurya mu rugo gusa ngo birangire ahubwo ari imbuto itanga umusaruro utubutse ku muhinzi agasagurira isoko na we akiteza imbere.

Kirimi Sindi, umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga giteza imbere ibinyabijumba, (CIP) mu Rwanda, yashimye inzego zose zifatanya n’iki kigo muri gahunda zo gushaka igisubizo cy’imbuto z’ibirayi zibereye ubutaka, zigatanga umusaruro mwinshi kandi zikera vuba.

Yagize ati “Nk’ikigo mpuzamahanga giteza imbere ibinyabijumba, turashimira cyane RAB, Akarere ka Nyamagabe n’abahinzi twafatanyije mu kazi katoroshye kugira ngo haboneke izi mbuto z’ibirayi nshya turimo twishimira uyu munsi.”

Muri uyu muhango abahinzi bishimiye ko imbuto nshya bamurikiwe zera vuba zikanatanga umusaruro ushimishije.

Izi mbuto kandi zifite umwihariko wo kwihanganira imihindagurikire y’ikirere kandi ashobora gutanga umusaruro uri hejuru ya toni 30 kuri hegitari.