Nyamagabe hasojwe ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda

Ku wa 08 Ugushyingo 2022, mu Karere ka Nyamagabe hasojwe ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda hasabwa ko ibikorwa biteza imbere ubumwe byakomeza aho abantu batuye.

Ni umuhango wabereye muri Salle y’Akarere uyoborwa na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Mme Uwamahoro Clothilde ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddée.

Muri uyu muhango hatanzwe ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda, hatangwa n’ubuhamya ku rugendo ry’ubumwe n’ubudaheranwa, bwatanzwe n’uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’uwagize uruhare muri jenoside.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abayobozi b'Inama Njyanama mu Mirenge, abakangurambaga b'ubumwe n'ubwiyunge, abahagarariye amadini, abakozi b’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yashimye uruhare rwagaragaye mu gufasha abanyarwanda by'umwihariko abaturage ba Nyamagabe mu kudaheranwa n'amateka atari meza yaranze Igihugu, ndetse no kongera kwibuka isano muzi y'ubumwe n'ubunyarwanda.

Mu ijambo rya Perezida w’Inama Njyanama yavuze ko uyu munsi harimo hasozwa ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubwiyunge n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda, avuga ko habonetse umwanya wo kongera kujya inama, gusubira mu mateka y'uko ubumwe bw'abanyarwanda bwasenywe.

Yagarutse ku mateka mabi yaranze Igihugu yaganishije kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko nyuma y'aho FPR Inkotanyi ihagaritse jenoside, Leta yahisemo kubakira k'ubumwe bw'abanyarwanda.

Yasabye abitabiriye kuzirikana ku isano bafitanye yo kuba ari abanyarwanda.

Yagize ati “Isano dusangiye twese turi abanyarwanda, iki ni igihango, ni n'icyomoro. Niduha agaciro isano dufitanye ya Ndi umunyarwanda, iyo sano izatubera icyomoro”.

Yashimye abagize uruhare muri uku kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda avuga ko n’ubwo gusojwe ariko ibikorwa bikomeje.

Yagize ati “Dusoje ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda ariko ntabwo dusoje bya bikorwa byacu, ntabwo dusoje rwa rugendo kuko urugendo rwo rurakomeza umunsi ku munsi. Ntibibe ibyo muri uku kwezi, ntibibe iby’uko twagiye mu mahugurwa ahubwo byinjire mu buzima bwacu bwa buri munsi”.     

Abagize uruhare muri uku kwezi kw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda bashimiwe bahabwa ibyemezo by’ishimwe (certificates).