Nyamagabe: Hasojwe urugerero rw’Inkomezabigwi 10

Ku wa 03 Werurwe, abanyeshuri 1216 basoje ibikorwa by’urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 10 byakorewe mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyamagabe.

Ku rwego rw'Akarere uyu muhango wabereye mu Murenge wa Uwinkingi ukaba wari uyobowe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi mu Karere, Pacifique Hagenimana.

Nyuma yo kwinjiza intore mu zindi, Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi mu Karere yashimye abasoje ku bw’ibikorwa bifasha mu iterambere ry’imibereho myiza y’umuturage bakoze.

Yasabye abasoje urugerero gukomera ku muco, indangagaciro, gukomeza amashuri by'umwihariko bakiga ubumenyingiro no gukunda umurimo.

Yagize ati “Ibikorwa mwakoze ni ukurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibiganiro mwatanze hirya no hino, imihanda mwabungabunze ndetse n’ibindi bikorwa mwakoze nko kurwanya isuri Akarere karabyishimiye”.

“Inkomezabigwi zagiye zigaragaza indangagaciro yo gukunda Igihugu n’umurimo. Inkomezabigwi kandi bafite umuco bakomora ku babyeyi, abayobozi n’itorero ry’Igihugu. Ibyo byose rero ari amateka n’indangagaciro n’umuco turabasaba kubikomeraho namwe mukubaka amateka, mukubaka n’umuco”.

Uyu muyobozi yasabye aba banyeshuri gukomeza gutera imbere bakajya kwiga mu mashuri makuru na kaminuza by’umwihariko bakiga amashuri y’imyuga.

Yashimye ababyeyi kuko bashyigikiye uru rubyiruko mu bikorwa by’urugerero bitabiriye abasaba no ukomeza kubashyigikira kugira ngo babashe gukomeza amashuri mu bindi byiciro.