Nyamagabe hasubukuwe siporo rusange

Nyuma ya siporo, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, NIYOMWUNGERI Hildebrand yashimiye abitabiriye yibutsa ko siporo ari ubuzima abantu b'imyaka yose bakwiye kujya bayitabira.

Yibukije ko iyi siporo yatangijwe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu n’ubwo yari yarahagaze nyuma y’uko hateye icyorezo cya COVID19. Yavuze ko Ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose kugira ngo iyi siporo ibashe kongera gusubukurwa.

Yavuze ko siporo ituma abantu bakorera hamwe, bakagira ikinyabupfura kandi igatuma abantu bakurikiza amategeko.

Mayor yagize ati” Siporo ituma abantu bagira ubuzima bwiza, itwigisha gukorera hamwe (team work), iduha indangagaciro z’ikinyabupfura ariko by’umwihariko siporo iduha gukurikiza amategeko”.

Ku bufatanye n’Ibitaro bya Kigeme, abitabiriye siporo bafite hejuru y'imyaka 35 bapimwe indwara zitandura zirimo diabetes, umuvuduko w'amaraso (hypertension) n'umubyibuho ukabije (obesity).