Nyamagabe hatangijwe gahunda y'intore mu biruhuko

Kuri uyu wa 09/08/2022, mu Karere ka Nyamagab, kuri Stade Nyagisenyi habereye igikorwa cyo gutangiza gahunda y’Intore mu Biruhuko.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, abayobozi batandukanye n’inzego z’umutekano.

Muri  iki gikorwa, abana bagaragaje impano zabo, mu mukino w’amaguru, umukino njyarugamba wa karate, imbyino, ikinamico n’imivugo.

Mu butumwa, Umuyobozi w’Akarere yabwiye urubyiruko ko ibi biruhuko ari igihe nyacyo cyo gufata umwanya bakubaka ubuzima bwiza bakirinda imico mibi kugira ngo babe inkingi Igihugu cyubakiraho. Yavuze ko urubyiruko rugomba kugira intego kuko aribwo bazabasha kugira uruhare rufatika mu bikorwa by'iterambere, kurinda ubuzima bwabo, guteza imbere impano zabo no gusobanukirwa amateka n'indangagaciro z'umuco nyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yasabye abana kuzitabira gahunda ziteganijwe muri iyi gahunda y’intore mu biruhuko abasaba kandi kuzakomeza kwiyibutsa amasomo kugira ngo bazabashe kurushaho gutsinda mu mwaka w’amashuri utaha.

Yibukije ko urubyiruko ari amizero y’Igihugu bakaba n’abayobozi b’ejo hazaza, yabasabye kugira umusanzu mu kubaka iterambere ry’Igihugu kugira ngo bazagire ahazaza heza kandi bagize uruhare rukomeye mu kuhubaka.

Gahunda y’Intore mu Biruhuko irimo irakorwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Ibiruhuko bifite intego, agaciro kanjye”.