Nyamagabe hatangijwe icyumweru cy’ubukorerabushake n’ubwitange

Iki gikorwa kiyobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habimana Thaddée.

Icyumweru cy'ubukorerabushake kiragaruka ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ubwitange Buturange mu kubaka Ejo Heza twifuza’

Aganira n'abaturage b'Umurenge wa Buruhukiro, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu agarutse ku mateka y'ubukorerabushake n'ubwitange mu Rwanda, ahereye ku bari ingabo za RPF zitangiye abanyarwanda zikabohora Igihugu.

Umuyobozi w'Akarere yabwiye abaturage ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho iyo hatabaho ibikorwa by'ubukorerabushake biba bitaragezweho kuko bitari kubonerwa ingengo y'imari. Yibukije kandi ko ubukorerabushake buhera ku muntu ku giti cye akora ibimuteza imbere bigateza imbere n'Igihugu.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije yibukije abaturage kwitabira gahunda za Leta bakishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), kwizigama muri gahunda ya EjoHeza. Yabasabye kandi kwirinda no kurandura amakimbirane mu miryango no kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo

Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibyaha bitandukanye batangira amakuru ku gihe, kwirinda amakimbirane abaviramo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa.

Vice Mayor kandi yongeye kwibutsa abaturage kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'abangavu baterwa inda.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije kandi yasabye abaturage kohereza abana ku ishuli, birinda ko hari umwana wava mu ishuli.