Nyamagabe: Hatangijwe umushinga ugamije gukura abaturage mu bukene

Uyu mushinga uzibanda cyane ku rubyiruko rwo mu miryango ikennye bo mu cyiciro cya 1&2 kandi bazanafasha abasanzwe bakora ubworozi ku bijyanye n’amahugurwa y’ubworozi.

Umwe mu bagenerwabikorwa b’uyu mushinga yishimiye ibyo umushinga uzageza ku baturage cyane ku bijyanye n’imiti y’amatungo, ibiryo byayo, icyororo n’amasoko atuma umworozi ashobora kugaruza ibyo yashoye.

Atangiza ku mugaragaro uyu mushinga, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yashimiye abitabiriye igikorwa anabasaba ubufatanye kugira ngo ibikorwa biteganijwe muri uyu mushinga bigerweho.

Yashishikarije abikorera kugira uruhare mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi muri uyu mushinga cyane cyane ibikorwa remezo. Ibi biri muri gahunda ngari y'icyerekezo cy'igihugu cy'imyaka 7 igamije kuvugurura ubworozi bw'amatungo magufi mu kurandura ubukene.

Uretse abaturage bo mu cyiciro cya 1&2 uyu mushinga uzafasha urubyiruko n'abagore kujya mu buhinzi n'ubworozi hagamijwe guhanga imirimo.

Uyu mushinga uzakorera mu Turere 15 harimo dutanu two mu Ntara y’Amajyepfo, dutanu two mu Ntara y’Uburengerazuba na dutanu two mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu Karere ka Nyamagabe by’umwihariko uyu mushinga uzakorera mu Mirenge itanu ariyo Mugano, Kaduha, Kibumbwe, Kitabi na Uwinkingi.