Nyamagabe hatangiye amarushanwa Umurenge Kagame Cup
Ku wa 14 Mutarama 2023, mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe amarushanwa yitiriwe Umukuru w’Igihugu, amarushanwa azwi nka ‘Umurenge Kagame Cup’.
Aya marushanwa yatangiye mu Mirenge yose uko ari 17 igize Akarere ka Nyamagabe hakaba harakinwe football, volleyball na basketball.
Mu gutangiza aya marushanwa ku rwego rw’Akarere byabereye kuri Stade Nyagisenyi ahahuriye ikipe zo mu Mirenge ya Gasaka na Kamegeri. Igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Thaddée Habimana ndetse n’abo mu nzego z’umutekano.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko aya marushanwa ari uburyo bwiza bwo kugirango abaturage bishakemo ibisubizo, bidagadure kandi bagire ibyishimo bishingiye ku buzima bwiza.
Yibukije abaturage kwitabira no gukora siporo mu buzima bwa buri munsi badategereje igihe cy'amarushanwa. Yibukije ko uburyo bwiza bwo kurwanya no kwirinda indwara zitandura ari ugukora siporo.
By’umwihariko, Umuyobozi w’Akarere yasabye urubyiruko kurwanya ubusinzi ndetse n'ibiyobyabwenge, avuga ko Umukuru w'Igihugu ahora ahangayikiye urubyiruko kandi inzira nziza yo kurwanya ibiyobyabwenge ari ugukora siporo.
Yagize ati “Iyo Umukuru w'Igihugu ashyizeho amarushanwa nk'aya, ni ikimenyetso cy'imiyoborere myiza. Kugira ngo tugire imiyoborere myiza ni uko natwe dukora ibyo yifuza”.