Nyamagabe: Hatangiye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere
Kuri uyu wa 06/09/2022, mu Karere ka Nyamagabe hatangiye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamagabe. Ni igikorwa kirimo kibera imbere y’Isoko rya Nyamagabe.
Iki gikorwa kizamara iminsi itatu cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Mme Uwamahoro Clothilde ari hamwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere (JADF), Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere (PSF), abamurika ibikorwa ndetse n’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yavuze ko Akarere kishimiye imurikabikorwa avuga ko ari amahirwe yo kugira ngo umuturage yerekwe kandi ahabwe serivisi nziza. Yavuze ko abafatanyabikorwa b’Akarere ari bamwe mu bafite uruhare runini mu iterambere. Avuga ko ibyiza byinshi Akarere kageraho katabigeraho kadafatanyije n’abafatanyabikorwa.
Yagize ati “Iki gikorwa gishimangira ibikorwa buri munsi, haba ari Ubuyobozi bwa Leta ariko haba ari n’abafatanyabikorwa nabo badufasha muri urwo rugamba rwo kwiteza imbere. Turabibashimiye kandi turashishikariza abaturage gufata umwanya mukinjira muri buri stand mukamenya amakuru kandi mugakoresha na serivisi ziri hano”.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yavuze ko iri murikabikorwa ari umwanya mwiza kugirango abaturage bamenye ibibakorerwa n’aho bikorerwa kugira ngo bajye babasha kubagana aho bibaye ngombwa.
Yavuze ko kandi ari umwanya mwiza kugira ngo abafatanyabikorwa nabo bamenyane kurushaho no kugira ubwuzuzanye kuko bose bahuriye ku muturage.