Nyamagabe: Hatangiye ubuhinzi buhuza impunzi n’abaturage

Ni igikorwa cyatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 16/03/2022, nyuma y’igihe iki gishanga gitunganywa ku buryo buteye imbere.

Iki gishanga cyatunganyijwe ku bufatanye bw’Akarere n’ishami rya Loni rishinzwe impunzi (UNHCR) ishami ry’u Rwanda, igikorwa cyatwaye miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo ine na bibiri z’amadorali (1,042,000$) ya America habariwemo n’ayaguze imbuto n’ibikoresho.

Iki gishanga gifite ubuso bwa hegitari 62, kuri ubu hatunganyijwe hegitari 46.4 hakaba harakozwemo imirima (plots) 1427. Impunzi zahawemo imirima ni 500 naho abaturage ni 927.

Mu gutangiza ubu buhinzi ku mugaragaro abaturage ndetse n’impunzi bagaragaje ko bishimiye gukorera hamwe kandi biteze umusaruro no guhindura imibereho yabo.

Nsanzurwimo Venuste wo mu Kagali ka Uwindekezi mu Murenge wa Kibilizi avuga ko mbere batabonaga umusaruro kuko igishanga kitaratunganywa habagamo isuri yangizaga imyaka yabo.

Yagize ati “Ibibazo twahuraga nabyo ibyinshi ni uko uruzi rwazaga rukuzura ku myaka nk’uko twahinze ntitubone umusaruro uhagije, ariko tugize amahirwe ntirwongere gusubiramo twazagira ibyo tugeraho tukaniteza imbere”.

Umwe mu mpunzi wahawe umurima witwa Umuhoza Claudine avuga ko ubu buhinzi babutezo umusaruro ndetse no kuva mu bwigunge babasha gusabana n’abaturanyi babo.

Yagize ati “mu nkambi twirirwaga twicaye ntacyo dukora none bikaba byaradushimishije kubona aho dukora ubu bakaba baratuvanze n’abaturage, twabanaga nta kibazo ubu tukaba tugiye kurushaho, tugiye guhinga tubone icyadufasha mu mibereho ari nacyo tubashimira”.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thaddee avuga ko guhuza abaturage n’impunzi ari ukugira ngo ubu buhinzi buzunganire imibereho y’impunzi ku mafaranga bagenerwa yo kubatunga.

Yasabye abahuriye ku buhinzi muri iki gishanga kubwubakiraho bakagira imibanire myiza maze bakagura ibikorwa bibaganisha ku iterambere.

Yagize ati “Ubutumwa ku mpunzi no ku baturage nababwira ngo iki gikorwa ni umusingi w’imibanire myiza hagati y’abanyarwanda n’abandi bari ku butaka bw’u Rwanda, ni ikigaragaza ko dufite Igihugu kitagira uwo giheza, ibyo rero bakwiye kubishingiraho nabo bakubaka ubwo bumwe bikanababera ishingiro ryo gukora ibindi bikorwa bitari iby’ubuhinzi gusa ahubwo bikomeza kubahuza”.

 Umuyobozi wa UNCHR ishami rya Huye, Olivier Lompo yavuze ko binyuze mu gukorera hamwe muri iki gishanga bizafasha mu mibanire myiza y’abaturage n’impunzi. Yongeyeho ko impande zombi zizigiramo gukora ubuhinzi bugezweho ndetse no gushakira hamwe isoko ry’umusaruro.