NYAMAGABE HATANGIYE UBUKANGURAMBAGA BWO KWIKINGIZA COVID19
Ku rwego rw’Akarere bwatangiriye mu Murenge wa Tare mu isoko rya Gasarenda.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, NIYOMWUNGERI Hildebrand wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Mme UWAMARIYA Agnes; Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kigeme ndetse n’Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ikingira mu Karere.
Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage ko kuva icyorezo cyagera mu Rwanda, Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwakoresheje imbaraga nyinshi mu kurinda ikwirakwira ryacyo mu bantu.
Yagize ati “Ingufu nyinshi zashyizwe mu kwirinda COVID ngirango murabizi ko hari abantu benshi bamaze gukingirwa ndetse hano mu Karere kacu tukaba tumaze kugera ku kigero kirenga 80% cy’abantu bamaze gukingirwa urukingo rwa mbere ariko abamaze kubona urukingo rwa kabiri bakaba barenga ikigero cya 30%”.
Yakomeje agira ati “Uyu munsi rero icyatuzinduye ni ukugira ngo dukore ubwo bukangurambaga, guhera k’ufite imyaka 12 kuzamura utarabona urukingo rwa mbere aruhabwe n’utarabona urukingo rwa kabiri aruhabwe”.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko Umukuru w’Igihugu ashaka ko umunyarwanda wese agira ubuzima buzira umuze.
Abayobozi basuye site y’ikingira baganira n’abaganga ndetse n’abakozi binjiza amakuru muri system babasobanurira uko igikorwa kirimo kugenda.
Ubu bukangurambaga burimo burakorerwa mu Mirenge yose abayobozi bafatanyije n'abo mu nzego z'umutekano bakangurira abaturage kwikingiza ndetse banakurikirana uko igikorwa cyo gukingira kigenda.