Nyamagabe: Hatashywe ibikorwa byubatswe na Police

Ku wa 16/12/2022, mu Karere ka Nyamagabe habereye umuhango wo gusoza ibikorwa by’ukwezi kw’ibikorwa bya Police bikorwa buri mwaka maze hatahwa inzu, irerero n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba Police yahaye abaturage.

Ni igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana wari hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Police, IGP Dan Munyuza; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo; Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe; Umuyobozi Mukuru wa LODA n’abandi bayobozi.

Muri uyu muhango hatashywe inzu ebyiri muri eshatu zubatswe mu Karere ka Nyamagabe kandi zashyikirijwe ba nyirazo. Imwe iri mu Kagari ka Nyabivumu indi iri mu Kagari ka Nzega mu Murenge wa Gasaka. Batashye kandi irerero ry’incuke (ECD) ryubatswe kuri GS Kiyumba mu Murenge wa Cyanika.

Nyuma igikorwa cyakomereje mu Murenge wa Kitabi, Akagari ka Shaba ahari Umudugudu wa Kumuganza aho ingo zose ziwugize zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Muri uyu muhango, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe yavuze ko Akarere gashima ibikorwa abaturage bagejejweho kandi hazakomeza gushimangirwa ubufatanye na Police mu iterambere.

Umuyobozi wa Police y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko ibikorwa Police yagejeje ku baturage muri uku kwezi bigaragaza ko kandi igira uruhare mu bikorwa byose by'iterambere ry'abaturage.

Yagize ati “Dushishikajwe no kubaka umutekano, ubukungu, tugakomeza gutera imbere. Umutekano niwo nkingi y'amajyambere yacu nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Republika ahora abitwibutsa”.

IGP Dan Munyuza yasabye abaturage kurwanya ibyaha bagakorana na Police na RIB mu kubirwanya kugirango umuryango nyarwanda ukomeze gutekana no gutera imbere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Iguhugu yashimye abaturage ba Kitabi ko batemeye guha umwanzi icyanzu ubwo yateraga muri Nyungwe mu myaka yashize. Yasabye abaturage gukomeza kubumbatira umutekano no gushishikarira kwitabira umurimo.

Yagize ati “Ibikorwa byatashywe uyu munsi ni ibikorwa byiza, ibi ni iby'ibanze byunganira ibyo musanganywe kugirango mugire imibereho myiza. Mubifate neza bibagirire akamaro uri mu cyiciro cy'ubukene abihereho akore yiteze imbere”.