Nyamagabe hatashywe ibiraro by’abanyamaguru bigiye koroshya guhahirana
Ikiraro cya Rugeti cyatashwe kuri uyu kane taliki 05/03/2020 gihuriza Imirenge ya Uwinkingi na Buruhukiro ku Mugezi wa Rubyiro naho ikindi kiraro cyatashywe kuwa gatanu taliki 06/03/2020 cyubatswe mu Murenge wa Kamegeri mu Kagali ka Rususa kikaba gihuza Utugari twa Rususa, Nyarusiza, Kamegeri na Bwama.
Mu muhango wo gutaha iki kiraro, umuyobozi w’Umurenge wa Kamegeri, Hitimana Jean de Dieu yashimye Ubuyobozi bw’igihugu n’ubw’Akarere bukomeza gutekereza abaturage bukabazanira ibikorwa nk’ibi.
Yasabye abaturage kuzabungabunga neza iki kiraro bakakirinda kwangirika kuko aribo bazagikoresha kikabagirira akamaro.
Yagize ati ‘’Iki kiraro ntabwo ari icy’abacyubatse, ni icy’abanyarwanda. Buri muturage abe ijisho rya mugenzi we mu kukibungabunga. Ikindi mumenye ko ikiraro nk’iki kitari ahantu hose, ni amahirwe rero ku baturage ba Kamegeri, bagomba kugifata neza’’.
Umuturage wavuze mu izina rya bagenzi be witwa Sebagangari Moise yavuze ko abaturage bagorwaga no kwambuka umugezi wa Mwogo iki kiraro cyubatswe hejuru.
Yagize ati ‘’Wasangaga abanyeshuli babura uko bambuka imvura yaguye, ababyeyi babaga bari ku nda twaburaga uko tubajyana kwa muganga ngo bajye kubyara, ikiraro kitaraza umugezi wishe abaturage barenga batanu ubatwaye bagerageza kwambuka. Kugeza uyu munsi turishimye cyane kubera ibyiza byatugezeho tubonye iki kiraro’’
Yakomeje agira ati ‘’Iki kiraro kizatworohereza urugendo mu mihahirane, ari abava muri Kamegeri, bajya guhaha muri Huye ndetse n’iyo tujya mu Mujyi wa Nyamagabe inzira nyabagendwa ni iki kiraro’’
Akarere ka Nyamagabe karateganya gutangira kubaka ibindi biraro bine, bibiri muribyo bizubakwa mu Murenge wa Musange imirimo yo kubyubaka ikazatangira ku itariki 09/03/2020 naho ibindi bikazubakwa mu Mirenge ya Mbazi na Tare bikazatangira kubakwa ku itariki 23/03/2020.