Nyamagabe hatashywe ibyumba by’amashuli 59 byitezweho kugabanya ubucucike

Mu Murenge wa Gatare Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe UWAMAHORO Bonaventure yatashye ku mugaragaro ibyumba birindwi byubatswe kuri EP MUHINGO. Mu Murenge wa Buruhukiro naho yatashye ku mugaragaro ibyumba 4 by’amashuli na Smart Classrooms ebyiri byubatswe kuri GS Kibyagira. Yakomeje kandi ataha GS St Pierre Damien Kizimyamuriro naho huzuye ibyumba 4. 

Muri ibi bikorwa byo gutaha amashuli Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, KABAYIZA Lambert yafunguye ku mugaragaro ibyumba by’amashuli 8 n’ubwiherero 12 byubatswe kuri GS Rugogwe mu Murenge wa Cyanika.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, MUJAWAYEZU Prisca yafunguye ku mugaragaro ibyumba by’amashuli 4 byuzuye kuri GS Kibyagira n’ibindi 4 byuzuye kuri GS Munini mu Murenge wa Uwinkingi. Yafunguye n’ibyumba 2 byuzuye kuri GS Mushubi mu Murenge wa Mushubi.