Nyamagabe: Hatashywe ikiraro cya Rwangambibi kigiye koroshya ubuhahirane
Ni umuhango witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand; abayobozi ba Bridges to Prosperity, abayobozi mu nzego z'umutekano ndetse n'abandi.
Ni ikiraro cya metero 83 cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe na Bridge to Prosperity kikaba cyaruzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda 105,837,000frw.
Aganira n’abaturage, Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta y’u Rwanda ishaka ko abaturage bo mu byaro bahahirana maze abasaba ko iki kiraro kibabera inzira igana ku bukire.
Yagize ati “Igihugu cyacu gifite imisozi miremire ariko ni igihugu gifite amahirwe menshi ku banyarwanda. Niyo mpamvu dushaka ko ubwo bwiza bw’iyi misozi n’abaturage bahura ahasigaye tugatera imbere”.
Minisitiri Gatabazi yabwiye abaturage ko iki kiraro ari kimwe muri byinshi mu bikorwa bizakorwa muri manda y’imyaka irindwi ya Perezida wa Republika, avuga ko iki kiraro kije kugirango abaturage bagire ubukire, babashe guhaha, abana bige ndetse no kujya kwivuza byorohe.
Mu mirimo yo kubaka iki kiraro, abaturage bagera kuri 270 barimo abagore 86 (32%) n'abagabo 184 (68%) bahawe akazi.
Baranyeretse Sereverien umuturage wo mu Kagali ka Shyeru mu Murenge wa Gatare yavuze ko iki kiraro cyubatswe ahantu hahurira imigezi ibiri, uwa Rwondo n’uwa Nyamutukura hakaba hari hagoye kuhambuka mbere y’uko iki kiraro kihagera.
Yagize ati “Aha hantu hari hagoye kuhanyura ndetse ntawari kwifuza kuhanyura abona imvura iguye cyangwa ikubye. Aha habujije abanyeshuri benshi kujya ku Bigo bitandukanye byo muri iyi Mirenge. Hari abanyeshuli batabashaga kujya kwiga ku Kigo cy’i Mushubi kuko ariho hari ishuri rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ubundi barangizaga mu cyiciro rusange bakagarukira aho kubera kwanga kwambuka uruzi imvura yaguye”.
Baranyeretse avuga ko Umurenge wa Gatare ukungahaye ku buhinzi bw’ibirayi n’indi myaka ariko isoko ry’ibiribwa rikaba riri mu Murenge wa Mushubi ubu abaturage bakaba borohewe no kurirema kubera iki kiraro.
Iki kiraro cyujuje umubare w’ijana (100) mu biraro byubatswe na Bridges to Prosperity mu Rwanda, kikaba ari icya 14 mu biraro byuzuye mu Karere ka Nyamagabe. By’umwihariko muri uyu mwaka, mu Karere ka Nyamagabe huzuye ibiraro nk’ibi birindwi.