Nyamagabe: Hibutswe abari abakozi ba Perefecture Gikongoro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Mujawayezu Prisca, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere, Maj. John Agaba abandi bayobozi mu Karere n’Abakozi b’Akarere.

Muri uyu muhango hashyizwe indabo ku kimenyetso cy’urwibutso ruriho amazina y’abari abakozi ba Perefecture Gikongoro bishwe muri Jenoside, hacanwa urumuri rw’icyizere ndetse habaho no kubunamira.

Mu ijambo  yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Inama Njyanama yavuze ko mu mateka ya Gikongoro Jenoside yateguwe imyaka myinshi kuko ubwicanyi bwahatangiye cyera.

Ahereye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibukije abakiri bato gukuramo amasomo yo kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera kuba.

Yagize ati “Uko turi hano tube intumwa nka za zindi Yesu yatumye zigakwira Isi yose y’uko ibi bintu turahiye ko bitazongera. Ntibizongere muri iki gihugu, ntibizongere ku Isi yose. Uzajya areba kuri uru rwibutso ajye avuga ati Imana izandinde amacakubiri, turwanye amacakubiri aho ava akagera kugirango twubake u Rwanda rwiza”.

Uyu muyobozi yashimye izari ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi maze ubu zikaba zirimo zubaka u Rwanda mu iterambere.

Yagize ati “ Birashimisha kubona iyo twibuka nk’uku haba hari n’abahagarariye inzego z’umutekano bahagaritse Jenoside n’ubu bakaba barimo bubaka iterambere, ndagirango mbasabe dufatanye n’izo ngabo zahagaritse Jenoside zikaba zirimo zubaka igihugu natwe turinde umutekano wa bagenzi bacu”.

Uyu muhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi ndetse n’u Rwanda muri rusange.