Nyamagabe hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga
Ku wa 03 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Gasaka hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga. Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Duhange Udushya Tugamije Iterambere Ridaheza"
Uyu muhango witabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clothilde, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddée ndetse n’abandi bayobozi.
Muri uyu muhango, abagize Koperative z’abantu bafite ubumuga bamuritse ibyo bamaze kugeraho. Koperative UMWANANKUNDI ikora intebe mu bikarito na Koperative y'Abatabona (twitezimbere abafite ubumuga bwo kutabona Gasaka) idoda imyenda mu budodo.
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga mu Karere ka Nyamagabe avuga ko bashima uburyo abana bafite ubumuga bafashwa kwiga, abarwaye bavuzwa, ndetse no gufashwa kubona insimburangingo n'inyunganirangingo zifasha abafite ubumuga kudahera mu ngo.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yashimye uruhare rw'abantu bafite ubumuga mu iterambere ry'imiryango yabo n'Igihugu muri rusange biciye mu bikorwa bakora. Avuga ko abafite ubumuga bafite impano ndetse n'ibikorwa bitandukanye.
Yasabye buri wese gutera intambwe mu gufasha kugeza kwa muganga abagaragara ko bafite uburwayi bwo mu mutwe ndetse no gufasha kuremera abafite ubumuga bagaragara ku mihanda basabiriza nabo bakagira ibikorwa bibateza imbere.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yavuze ko ku munsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga hazirikanwa agaciro kabo kandi bikaba binagaragazwa n'amategeko Leta y'u Rwanda yashyizeho abarengera.
Yongeyeho ko umuntu ufite ubumuga afite uburenganzira nk'ubw'abandi by'umwihariko akagira uburenganzira bwo kurindwa no gufashwa bitewe n'ubumuga afite.
Yashimye abafite ubumuga bagaragaje ibikorwa bitandukanye kuko ubumuga bafite butababereye inzitizi ngo bihebe cyangwa bigunge baheranwe n'ubwo bumuga ahubwo bagaragaje ko bashoboye.
Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, bamwe mu bafite ubumuga bahawe inyunganirangingo abandi bahabwa ibiribwa n'ibikoresho by'isuku.