Nyamagabe: Hizihijwe umunsi w’umwana w’umunyafurika hasabwa gushyira imbere uburenganzira bw’umwana
Iki gikorwa cyabereye kuri Stade Nyagisenyi ahateraniye ibigo by’amashuri bitandukanye byo mu Murenge wa Gasaka.
Igikorwa cyaranzwe n’imikino y’amaguru, akarasisi k’abanyeshuri, imbyino n’imyiyereko ya karate, ikinamico bigamije gutanga ubutumwa bwo guteza imbere uburenganzira bw’umwana.
Hagaragajwe kandi ibikorwa mu Karere ka Nyamagabe bigamije imikurire myiza y’umwana n’ibyo bigishwa mu rwego rwo kugira ngo bafashwe kuvumbura impano zabo.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti “Turengere Umwana Twubake Ejo Heza”.
Muri iki gikorwa Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes yashimye Leta yashyizeho uyu munsi no gushyiraho gahunda zo kurengera umwana.
Yavuze ko bimwe mu bibangamiye umwana bigomba gukemurwa binyuze muri gahunda zitandukanye za Leta nk’aho ababyeyi bafite inshingano zo kujyana abana mu marerero kugira ngo bahabwe serivisi zitandukanye zibategura mu mikurire.
Yongeyeho ko abayobozi b’inzego z’ibanze bafite inshingano zo kurinda umwana igwingira, guta ishuri no kujya mu buzererezi.
Yagize ati “Uko twita ku mwana akajya mu ishuri niko tumuremera icyerekezo cyiza. Ikijyanye n’imirimo ibujijwe ku bana, turabakangurira babyeyi, barezi kuba ijisho ry’umwana”.
Muri iki gikorwa hahembwe amakipe yitwaye neza mu mukino w’amaguru, GS Gikongoro (abakobwa) GS Murico (abahungu). Abakobwa babyariye iwabo nyuma bakagarurwa mu ishuri nabo bahawe ibikoresho by’ishuri mu rwego rwo kubafasha mu myigire.