Nyamagabe Iyoboye Igihugu muri Ejo Heza: Abamotari Basabwe Kwizigamira no Kwirinda Impanuka

Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2026, kuri Stade Nyagisenyi habereye ubukangurambaga bwa gahunda ya Ejo Heza y’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire, bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bwahurijwe hamwe n’ubwa TURINDANE Tugereyo Amahoro bwateguwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo.

Iki gikorwa cyahuje abanyamuryango ba Koperative itwara abagenzi mu Karere ka Nyamagabe, by’umwihariko abatwara abagenzi kuri moto, hagamijwe kubashishikariza kwizigamira no kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, witabiriye ubu bukangurambaga, yasabye abatwara moto kurushaho kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza kandi bakabikora buri munsi. Yabibukije ko amafaranga bazigama azabagirira akamaro mu gihe kizaza ndetse akanagirira akamaro ababakomokaho.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe, SSP Sano Nkeramugaba, we yibukije abamotari ko kwizigamira bijyana no kubungabunga ubuzima. Yabasabye kwirinda impanuka zibambura ubuzima cyangwa zikabatera ubumuga, abasaba kudatwara banyoye ibisindisha, kwirinda umuvuduko ukabije, kudapakira imizigo itemewe, no kudakoresha telefoni batwaye. Yongeyeho ko bagomba gupimisha umwotsi wa moto no kwihutira kwiyandikishaho moto ku batari babikora.

Muri ubu bukangurambaga kandi, umumotari wizigamiye amafaranga menshi kurusha abandi mu Turere 21 RSSB imaze gukoreramo ubu bukangurambaga yashimiwe, ashimangirwa nk’urugero rwiza ku bandi.

 

Kugeza ubu, Akarere ka Nyamagabe ni ko kaza ku mwanya wa mbere mu Gihugu mu bijyanye no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, bikaba bigaragaza uruhare rwiza rw’abaturage mu kwiteganyiriza ejo hazaza.