Nyamagabe-Kitabi: RDB yabahaye Miliyoni zisaga 120 zubakwamo inzu z’abatishoboye
Kuri uyu wa 04 Ukuboza 2023, imiryango 10 yo mu murenge wa Kitabi itagiraga aho kuba irishimira ko yahawe inzu zo kubamo nyuma yo kumara igihe isembera, igashimira Akarere n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyabahaye cyatanze inkunga yo kuzubaka mu mafaranga yavuye mu bukerarugendo bukorerwa muri Pariki ya Nyungwe, ikorwaho n’ uyu murenge.
Uwimpuhwe Jeaninne umwe mu bahawe inzu avuga ko amaze igihe yaratawe n'umugabo we yishakira undi mugore kubera kutagira icumbi.
Yagize Ati: "Njyewe nashakanye n'umugabo abonye tudafite ubushibozi bwo kuzibonera icumbi aranta arigendera ashaka undi mugore ariko ndashimira Akarere na RDB bampaye icumbi nkaba mbonye aho ngomba kuba n'abana banjye. Munshimirire Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame kubera ko amvanye kure ntatekerezaga ko nzava.Kuba mbonye inzu n’ibikoresho byo mu nzu ntabwo mbyumva".
Undi na we yagize ati: "Ndishimye cyane kuko binsabye imyaka myinshi kugira ngo mbone icumbi. Ndabikesha Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame butekerereza Abaturage bukabaha ibibakwiye. Nishimiye cyane ko nibura ibyo bagiye batubwira ko Pariki duturiye itabereyeho kutubangamira ahubwo ari iyo kutuzanira ibyiza, none ndabibonye. Na twe tuzakomeza kuyibungabunga kurushaho. Nta muntu wayangiza tumureba."
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Thadee HABIMANA yabwiye abahawe izi nzu kuzifata neza kandi bakarushaho kubungabunga Pariki ya Nyungwe kugira ngo bazakomeze kugerwaho n'ibindi byiza bitandukanye.
Yagize Ati: “Izi nzu muhawe zubatswe ku mafaranga Igihugu cyaduhaye yakomotse kuri iyi Pariki ya Nyungwe, muzifate neza kuko ni izanyu. Mwabonye ko twanabahaye n’isoko, rikwiye kubabera imbarutso ibageza ku iterambere rirambye. Ikindi iyi Pariki ya Nyungwe mugomba kuyibungabunga kugira ngo ibyiza byayo bizakomeze kubageraho n'ikindi gihe".
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB ushinzwe guhuza ibikorwa bya Pariki z'Igihugu n'Abaturage, Madame Marie Louise MBABAZI avuga ko Pariki z'Igihugu zigomba kugira uruhare mu gufasha abazituriye kugira ubuzima bwiza ariko nabo bakagira umukoro wo kuzibungabunga kugira ngo umusaruro zibyara wiyongere ndetse n'ibikorwa bikorerwa Abaturage byiyongere.
Yagize Ati:" Ibi bikorwa byose byubakiwe Abaturage kuri Miliyoni 120 ni muri gahunda yuko alafaranga yinjizwa na Pariki agomba kugira ibikorwa akorera abaturage baturiye iyi Pariki kugira ngo bagire ubuzima bwiza,ntabwo ubuzima bwiza bwaboneka nayo madovize ntiyaboneka mu gihe batagize uruhare mu kubungabunga Pariki ya Nyungwe".
Miliyoni zisagaho gato 120 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zakoreshejwe mu kubakwa inzu 10 ndetse hanavugururwa isoko rito rihererye mu Isanteri y’ubucuruzi ya Kitabi.
Buri mwaka buri Murenge wegereye Pariki ya Nyungwe ugenerwa amafaranga yo guteza imbere imibereho y’Abaturage.