NYAMAGABE:  MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YASABYE ABATURAGE KWITA KU MUTEKANO

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gusoza ibikorwa by’ukwezi kwa Police.

Ku wa 16/12/2022 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yasabye abaturage gukomera ndetse no kwita ku mutekeno w’ibyagezweho

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabivuze ubwo yarimo aganira n’abaturage b’Akagari ka Shaba mu Murenge wa Kitabi bari bitabiriye umuhango wo gusoza ibikorwa by’ukwezi kwa Police.

Minisitiri Musabyimana yabwiye abaturage ba Nyamagabe ko umutekano ari inkingi ikomeye maze abasaba gukomeza kuwimakaza kandi batangira amakuru ku gihe.

Ati” Ibi bice byagaragaye nk’icyanzu cy’abagizi ba nabi bahungabanya umutekano w’Igihugu bityo rero musabwe kuba maso”.

Yavuze ko mu gihe umutekano w’Igihugu wahungabana ko n’ibyo bikorwa byagezweho nta gihe byamara bitangiritse maze abashishikariza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wabyo.

Mu gusoza ukwezi kw’ibikorwa bya Police, mu Karere ka Nyamagabe hatashywe inzu 2 muri eshatu zubatswe, hatahwa ECD yubatswe kuri GS Kiyumba mu Murenge wa Cyanika ndetse abaturage b’Umudugudu wa Kumuganza mu Kagari ka Shaba mu Murenge wa Kitabi bose bahabwa umuriro w’amashanyarazi.

Minisitiri yibukije abaturage ko bagomba gusigasira ibyo bikorwa kandi babibyaza n'umusaruro mu rwego rwo kwiteza imbere.

Minisitiri Musabyimana yibukije abaturage kwirinda ubuharike ndetse bakabukumira kuko iyo budakumiriwe bushobora kubangamira uburere bw’abana maze ejo hazaza habo hakangirika.

Uyu muhango kandi witabiriwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, KAYITESI Alice; Umuyobozi Mukuru wa Police, IGP Dan Munyuza; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Umuyobozi Mukuru wa LODA, ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.