Nyamagabe: Mu Mirenge yose hatangiye urugerero rw'Inkomezabigwi
Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Cyanika aho cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe.
Mu gutangiza iki gikorwa, habayeho gukora uturima tw’igikoni no kuduteraho imboga, ibi ni bimwe mu byo izi ntore zizakora mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere yagarutse ku mateka y’urugerero mu Rwanda, avuga ko ari uburyo bumwe u Rwanda rwashyizeho mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Umuyobozi w’Akarere yasabye izi ntore kwita ku gukemura ibibazo by’isuku nke, kumenya ingo zirarana n’amatungo, guca igwingira n’imirire mibi, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’inda zitateguwe mu rubyiruko.
Yibukije uru rubyiruko ko Igihugu gitanga amahirwe maze asaba urubyiruko kwagura imitekerereze no kugira intumbero nini. Uru rugerero rufite insanganyamatsiko igira iti “Duhamye Umuco w’Ubutore ku Rugerero rwo Kwigira”
Muri ibi bikorwa, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yifatanyije n'Intore n'abayobozi aho bubakiye inzu umuturage utishoboye witwa Nyiramajyambere Domithille.