NYAMAGABE-PEREZIDA W'IBIRWA BYA MAURICE YASUYE URUGOMERO RW'AMASHANYARAZI RWA MUSHISHITO RUKARARA VUKARARA V

Kuri uyu wa 6 Mata 2024, Perezida w'Ibirwa bya Maurice, Prithvirajsing Roopun ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Alice KAYITESI, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI n’abandi Bayobozi mu Nzego zitandukanye, yasuye Urugomero rw'Amashanyarazi rwa MUSHISHITO RUKARARA V ruherereye mu Murenge wa Kibirizi.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy GASORE yasobanuye ko u Rwanda ruzakomeza kureshya abashoramari mu bikorwaremezo nk’ibi bibyara ingufu z’amashanyarazi n’ibindi.

Urugomero rwa Mushishito-Rukarara 5, rutanga Megawatt 5.5. Rwuzuye mu mwaka wa 2022 rutwaye asaga miliyoni 35 z'amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 35 Frw. Rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi ku ngo ibihumbi 120.