Nyamagabe: Umuganda rusange wibanze ku kurwanya isuri
Ku wa 24 Nzeli 2022, mu Karere ka Nyamagabe hakozwe umuganda rusange aho abaturage bibanze ku bikorwa bigamije kurwanya isuri ndetse no guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Muri uyu muganda, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Hildebrand Niyomwungeri yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kibilizi mu Kagali ka Uwindekezi ahaciwe kandi hagasiburwa imirwanyasuri mu mirima y’abaturage mu Mudugudu wa Gatovu. Muri iyi mirima hakozwe imirwanyasuri ku buso bwa 3.5ha.
Nyuma y’umuganda mu nama yagiranye n’abaturage, Umuyobozi w’Akarere yabashimiye ubwitabire bagize mu muganda abasaba gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri by’umwihariko muri iki gihe cy’imvura nyinshi kuko ibatwarira ubutaka.
Mu gihe mu kwezi gutaha hazizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bageze mu zabukuru, Umuyobozi w’Akarere yibukije abaturage kuzirikana ku bakuze kuko bafite uruhare runini mu kubaka umuryango nyarwanda.
Yagize ati “Turazirikana agaciro abakuze bafite mu muryango nyarwanda by’umwihariko igihe hari ingo zibanye mu makimbirane, abakuze bagira uruhare mu kuyakemura, bakunga imiryango”
Yibukije kandi abakiri bato gukora bakiteza imbere mu gihe bagifite imbaraga, ababwira ko bakwiye kwitabira kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza kugira ngo bazabashe kugira ahazaza heza.
Mu muganda, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Thaddée Habimana yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Tare aho bakoze isuku mu Mujyi wa Gasarenda. Nyuma y’umuganda, uyu muyobozi yasuye uruganda rw’ingano rwubatse muri uyu Murenge areba aho imirimo yo kurutunganya ngo rwongere gukora igeze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Agnes Uwamariya yifatanyije n’abaturage b’Akagali ka Cyobe mu Murenge wa Mushubi mu muganda rusange aho bubatse inzu y’umuturage utishoboye.