NYAMAGABE-UMUKANDIDA WA FPR KU MWANYA W’UMUKURU W’IGIHUGU, NYAKUBAHWA PAUL KAGAME YAVUZE KO AKURIKIJE UKO YAKIRIWE ABONA ABAHO AMATORA BARAYARANGIJE
Kuri uyu wa 27 Kamena 2024 kuri Stade Nyagisenyi, ni bwo abaturage b’Akarere ka Nyamagabe, ab’igice gito cya Nyanza n’ab’icya Nyaruguru bakiriye Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME. Nyakubahwa Paul KAGAME yavuze ko akurikije uko yakiriwe i Nyamagabe asanga abaturage baho Amatora bo barayarangije cyera.
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul KAGAME yabwiye abaturage b’Akarere ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize, bishingira ku bufatanye bw’abanyarwanda. Mu myaka irindwi ishize, Akarere ka Nyamagabe kageze kuri byinshi kandi mu nzego zitandukanye kuko hagati ya 2017 na 2020 umuhanda wa Nyamagabe- Murambi n’indi itandukanye iherereye mu Mujyi wa Nyamagabe yashyizwemo kaburimbo. Ibikorwaremezo bijyaye n’amashanyarazi byashyizwemo imbaraga kuko ubu ingo zifite amashanyarazi zikubye inshuro 6 ziva ku 10 531 mu 2017 zigera ku 68 269 mu 2023. Muri iyi myaka irindwi ishize kandi, imibereho myiza n’ubuzima bw’abaturage b’i Nyamagabe byitaweho kuko hubatswe Ibigo Nderabuzima n’Amavuriro y’Ibanze. Uburezi nabwo bwashyizwe mu nkingi z’ingenzi kuko hubatswe ibyumba by’amashuri 763 mu gihe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET Schools) 11 yubatswe.
Muri gahunda yo kurwanya ubukene, hamaze gutangwa inka 6874 zafashije imiryango ikennye kwiteza imbere. Abantu 44 550 babonye akazi muri gahunda ya VUP bifasha imiryango ikennye kwiteza imbere no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Biteganyijwe ko ku wa 02 Nyakanga 2024 ari bwo Akarere kazakira Bwana MPAYIMANA Philippe, Umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu uzaba aje mu bikorwa byo kwiyamamaza mu gihe ku wa 07 Nyakagana 2024, ari bwo Dr. Frank HABINEZA, Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu uhagarariye Democratic Green Party, Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije na we azaza gushyikiriza abatuye Akarere ka Nyamagabe imigabo n’imigambi ye.